Skip to content

Commit

Permalink
Merge pull request Adventech#3200 from Burkifa23/stage
Browse files Browse the repository at this point in the history
upload kin/2024-04/11-13
  • Loading branch information
VitalikL authored Dec 10, 2024
2 parents 99af5d8 + ebe77c1 commit fe35852
Show file tree
Hide file tree
Showing 24 changed files with 354 additions and 66 deletions.
13 changes: 11 additions & 2 deletions src/kin/2024-04/11/01.md
Original file line number Diff line number Diff line change
Expand Up @@ -3,5 +3,14 @@ title: Data Wa Twese, Mwana, Na Mwuka Wera
date: 07/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
### Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
Yohana 14:10, 24; Itangiriro 3:7-9; Yohana 16:27, 28; Yohana 16:7-11; Yohana 17:1-26.

> <p>Icyo kwibukwa:</P>
> "Ariko umufasha, ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we azabigisha byose abibutse ibyo nababwiye byose" (Yohana 14:26).
Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bugizwe n'ingingo nyinshi zitandukanye. Yohana yifashisha ibimenyetso (ibitangaza) bitandukanye kugira ngo agaragaze ko Yesu ari Mesiya wasezeranywe n'abahanuzi. Yohana akoresha urutonde rw'ibihamya bigaragaza Yesu nka Kristo. Na none kandi akoresha ijambo "NDIHO"kugira ngo agaragaze ubumana bwa Yesu.

Abagize Ubutatu Bwera bose bavugwa muri Yohana (Yohana 1:1-4, 14, 18, 32-34). Hashize igihe kirekire abantu bagerageje gusobanukirwa n'imiterere y'Ubutatu Bwera, ariko kubera ko tudashobora gusobanukirwa na bwo mu buryo bwuzeye, abantu benshi banze icyo gitekerezo. Mbega uburyo ari ubupfapfa kwanga ikintu bitewe nuko tudashobora kugisobanukirwa mu buryo bwuzuye cyangwa bitewe nuko kidakwirwa mu ntekerezo za muntu!

Yohana avuga ko niba dushaka gusobanukirwa Imana, tugomba kureba kuri Yesu ndetse n'icyo yahishuye mu Ijambo Rye. Ubu buryo budushyira mu isi nshya yo gusabana n'abagize Ubutatu Bwera, hagati y'abagize Ubutatu Bwera ndetse n'abantu, ndetse no hagati y'abantu ubwabo. Icyigisho cy'iki cyumweru kigaragaza uburyo ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bugaragaza Data, Mwana, na Mwuka Wera, ariko mu cyerekezo cy'ijambo ryo gusezera (Yohana 13:17).
25 changes: 22 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/02.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,26 @@
---
title: Icyigisho
title: Data Wo Mu Ijuru
date: 08/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Ubutumwa bwiza bwaditswe na Yohana bwanditswe hashingiwe ku rufatiro rwa Bibiliya rutangirira ku nkomoko yacu. "Mbere na mbere, Imana yaremye ijuru n'isi" (Itangiriro 1:1). Cyangwa: _Mbere na mbere Data,Umwana Muwuka Wera baremye ijuru n'isi_. Ni bo sōko y'ibiriho byose. Baremye isanzure, n'ibirimo byose.

Ku mubumbe wacu habayeho kuremwa k'ubuzima mu buryo budasanzwe, kandi igitangaje cyane muri ibyo byaremwe ni umuntu. Umugambi w'Imana mu kurema abantu kwari ukugira ngo tubane na yo mu mahoro kandi tubane neza n'abandi.

Ikibabaje, ni uko Lusiferi yazanye icyaha mu isi. Icyaha, kimwe n'ibindi, ni uguca umubano dufitanye n'Imana. Icyaha kigaragaza Imana uko itari. Bityo, Kristo yenze akamero kacu kugira ngo yongere atumenyeshe Imana kandi azanire abantu agakiza.

Yesu yatanze ubuzima bwe abushyira mu biganza bye Se, abaho akurikiza amabwiriza ya Se. Yesu yaravuze ati, "Njye na Data turi umwe"(Yohana 10:30). "Data ari muri njye"(Yohana 10:38). "Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere" (Yohana10:37).

`Ni uruhe ruhare rw'Imana Data, nk'uko rugaragazwa muri iyi mirongo:`

`Yohana 3:16, 17; Yohana 6:57`

`Yohana 5:22, 30`

`Yohana 6:32; Yohana 14:10, 24`

`Yohana 6:45`

`Yohana 15:16, Yohana 16:23`

`Aya masomo agaragaza ko Imana ifitanye isano ya bugufi na Yesu Kristo, Umwana wayo. Imana ifitanye isano n'isi yacu kandi igira urahare rukomeye mu gakiza kacu. Ni iki uku kuri kutwigisha cyerekaranywe n'urukundo Imana idukunda?`
19 changes: 16 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/03.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,20 @@
---
title: Icyigisho
title: Yesu Na Data
date: 09/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Twaremwe n'abagize Ubutatu Bwera kugira ngo tugirane n'Imana isano yihariye (Itangiriro 1:26, 27). Ariko bitewe n' icyaha, iyo sano yaje kwangirika bikomeye. Dushobora kubona ingaruka z'ako kanya z'uko kwangirika mu gitekerezo cy'ingombyi ya Edeni.

`Soma Itangiriro 3:7-9. Ni mu buhe buryo ibi bigaragaza ukwigomeka kwatewe n'icyaha, kandi bisobanuye iki niba Imana ari yo yashakishaga abantu, atari bo bayishatse?`

Icyifuzo cy'Ubutatu Bwera cyari icyo gukiza inyokomuntu uko kwigomeka kwatewe n'icyaha, kabone nubwo abantu bose batajyaga kwemera iyo mpano.

Kugira ngo iyo sano yongere isanwe, umwe mu bagize Ubutatu Bwera yigize umuntu. Bityo, Jambo ahinduka umuntu kandi abana natwe, agaragaza icyubahiro cy'Imana (Yohana 1:14-18). Kubw'iyo mpamvu, inyokomuntu yahawe ubuntu bwe. Iki ni cyo Yesu yaje kutumenyesha, kwamamaza icyubahiro cy'Imana kugira ngo isano yaciwe n'icyaha yongere isanwe, ku bantu bose bashaka kwemera icyo baherewe muri Kristo Yesu kubwo kwizera.

`Ni ibihe byiringiro dukura muri aya masomo? Yohana 1:1, 2; Yohana 5:16-18; Yohana 6:69; Yohana 10:10, 30; Yohana 20:28.`

"Muri Kristo ni ho hari ubugingo bw'umwimerere, bwuzuye kandi butagabanyije"-Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p. 416. Ariko nk'Umwana w'Imana wigize umuntu "wisize ubusa"(Abafilipi 2:7), Kristo, avuga ku mibereho ye ku isi nk'umuntu wabanye n'abantu, yashoboraga kuvuga ku buzima afite nk'impano ituruka ku Mana. "Ubumana bwa Yesu ni ubwishingizi ku mwizera wese ko afite ubugingo buhoraho "-Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p.416.

Kubera ko abantu batemeye Imana (Yohana 17:25), yatumye Umwana wayo (Yohana 9:4, Yohana 16:5) kugira ngo ibashė kumenyekana.

`Ku birebana n'isanzure, umuntu utaremeraga ko Imana ibaho yaranditse ati, "Mu mwijima wacu, muri iri sanzure rinini, nta bimenyetso bigaragaza ko ubufasha buzaturuka ahandi kugira ngo kudukize." Ni iki Bibiliya yigisha, kigaragaza uburyo ibyo uyu mugabo yavugaga bitari ukuri?`
15 changes: 12 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/04.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,16 @@
---
title: Icyigisho
title: Kumenya Mwana Ni Ukumenya Data
date: 10/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana, intumwa igaragaza uburyo Yesu, Umwana w'Imana, akora ibikorwa bigaragaza Se.Yesu asobanura uwo Data ari we kandi akagaragaza isano afitanye n'isi yacu. Uko ni ukuzirikana ibyanditswe muri Yohanal:18, havuga yuko yamenyekanishije Se (mu Kigiriki ni _exēgeomai_: bisobanura, _kugaragaza_). Buri gihe Yesu yakoraga imirimo imenyekanisha Se. Ijambo Data (Patēr) rigaragara incuro 136 muri Yohana kandi rikagaragara incuro 18 muri Yohana 1-3, ni ukuvuga, incuro zirenze kimwe cya gatatu cy'imikoreshereze yaryo yose mu Isezerano Rishya. Mu ijambo ryo gusezera [Yesu yavuze asezera ku bigishwa be] ni hamwe mu hantu ho mu Butumwa bwiza Yesu yamenyekanisheje Se.

Yesu yari ahagarariye Se ku isi, kandi yaraje, abaho nk'umuntu wubahiriza ubushake bwa Se[Imana]. Mu by'ukuri, Yesu yavuze ko yashakaga gukora ibyo Se ashaka muri byose, kandi ko atashakaga gukora ibyo yishakiye ubwe (Yohana 5:30). Ibi bishobora gutangira bigaragara nk'ibitangaje, ariko bigaragaza uburyo Yesu, ubwo yigiraga umuntu, yari yariyeguriye Se atizigamye.

Na none kandi Yesu yavuze ko yari yaroherejwe na Se kugira ngo arangize umurimo we- agakiza k'abantu-kandi kugira ngo Data ubwe ahamye imirimo ye (Yohana 5:36-38). Yesu yatangaje ko Se yamutumye kugira ngo akore nk'umuntu umwe rukumbi abantu bashobora kunyuraho bagana kuri Se (Yohana 6:40, 44). Data ashaka ko abantu bagira ubugingo buhoraho bubonerwa muri Yesu, we wasezeranye ko azabazura mu gihe cy'umuzuko.

`Ni iki aya masomo akurikira atwigisha cyerekeranye na Yesu ndetse n'isano afitanye na Se? Yohana 7:16; Yohana 8:38, Yohana 14:10, 23; Yohana 15:1, 9, 10; Yohana 16:27, 28, Yohana 17:3.`

Uburyo Yesu agaragaza isano afitanye na Se buratangaje.Yemeza ko inyigisho ze zose ari inyigisho za Se, ko ibyo avuga byose yabyumvanye Se, ko kumwizera ari ukwizera Se, ko amagambo ye ndetse n'ibikorwa bye ari ibya Se; kandi ko We na Se bahujwe n'urukundo ndetse bakaba bakorera hamwe kubw'agakiza ka mwene muntu. Mbega ubuhamya bukomeye bugaragaza isano Yesu afitanye na Se!

`Ubuzima bwawe bwahinduka bute ibitekerezo byawe n'ibikorwa byawe biramutse bigaragaza ubushake bw'Imana mu mibereho yawe?Ni ukuvuga, ni ubuhe buryo bwiza dushobora gukora ibyo twigiye kuri Yesu ko ari ubushake bw'Imana mu mibereho yacu?`
15 changes: 12 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/05.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,16 @@
---
title: Icyigisho
title: Mwuka Wera
date: 11/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Mwuka Wera ntabwo avugwa cyane mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana nk'uko Data n'Umwana bavugwa.

`Soma muri Yohana 1:10-13. Ni iki iri somo ritwigisha cyerekeranye n'akamaro ka Mwuka Wera kugira ngo habeho guhinduka?`

Mu gice cya mbere cya Yohana ubwacyo, dushobora kubona uburyo akamaro ka Mwuka Wera kagaragara cyane. Yohana atubwira yuko uko abantu benshi bakiriye ijambo, ni ukuvuga, abantu bamwakiriye, bahindutse abana b'Imana, abantu, "batabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana" (Yohana 1:13). Ibi bikomoka ku murimo wa Mwuka Wera gusa.

`Ni iki iyi mirongo ikurikira itubwira ku bikorwa bya Mwuka Wera? Yohana 3:5-8, Yohana 6:63, Yohana 14:26, Yohana 15:26, Yohana 16:7-11.`

"Ubwo yasobanuriraga abigishwa be ibyerekeye umurimo wa Mwuka Wera, Yesu yifuzaga kubatera ibyishimo ndetse no kubaha ibyiringiro byarangwaga mu mutima we. Yashimishijwe n'ubufasha butangaje yageneye itorero rye. Mwuka Wera ni we mpano isumba izindi zose yashoboraga gusaba Se wo mu ijuru kugira ngo abantu be bongerwe imbaraga. Mwuka Wera yagombaga gutangwa mu buryo buhoraho, kuko bitabaye bityo igitambo cya Kristo cyari kuba nta mumaro gifite. Imbaraga ya Satani yari imaze igihe yiyungikanya, kandi abantu benshi bari barabaswe n'iyo mbaraga ku buryo bukomeye. Kwitarura icyaha no kugitsinda byari gushoboka gusa binyuze mu mbaraga z'Uwa Gatatu mu Butatu Buziranenge, ari na we wagombaga kuza mu mbaraga ze zuzuye z'Ubumana." Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p. 529.

Mbega uburyo ari umugisha kwakira Mwuka Wera, we wemeza ko Imana ari ukuri (Yohana 3:33). Mwuka Wera ni we wemeza abantu icyaha, gukiranuka, ndetse n'urubanza (Yohana 16:8-11). Bityo, ibanga ryo kumenya ukuri, igikwiriye, icyiza, ni ukumvira Ijambo ry'Imana binyuze mu mbaraga ya Mwuka Wera.
21 changes: 18 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/06.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,22 @@
---
title: Icyigisho
title: Isengesho Rya Yesu
date: 12/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Igice cya 17 cya Yohana rimwe na rimwe cyitwa isengesho ry'ubutambyi bukuru bwa Yesu. Gikubiyemo ijambo ryo gusezera. Yesu yaje kuri iyi si kugira ngo abantu babashe kubaturwa, bongere bagarurirwe isano bari basanzwe bafitanye n'Imana.Yakoze ibimenyetso Imana yari yaramuhaye gukora. Mu magambo no mu bikorwa, yamenyesheje abantu Imana.

Ubwo Yesu yari hafi kuva kuri iyi si, yifuje kongera kugaragariza abantu urukundo akunda abigishwa be.Yashakaga ko basobanukirwa isano yari hagati ye na Se ndetse na Mwuka Wera. Kandi yashakaga ko na bo bagirana isano n'Imana Data ndetse na Mwuka Wera nk'uko na we yari ayifite.

`Soma muri Yohana 17:1-26. Ni ayahe magambo cyangwa interuro ziri muri iki gice zigaragaza icyifuzo cya Yesu cyo kugirana isano ya bugufi y'urukundo hagati ye ubwe, Data ndetse n'abigishwa be?`

Abantu benshi basoma muri Yohana 17 maze bakavuga ko ikintu cy'ingenzi ari ubumwe n'urukundo. Nta gushidikanya, umugambi w'Imana ni ukutugarurira isano twari dusanzwe dufitanye na yo ndetse n'abantu be bose. Ariko iyo usomye witonze urushaho kubona isano iri hagati y'urukundo n'ukuri.

"Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, bakamenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine" (Yohana 17:3).

"Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urampa none dore bitondeye ijambo ryawe. None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe" (Yohana 17:6). "Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri"(Yohana 17:17).

Kristo yaje kumenyekanisha Data. Iri hishurwa ryari ingenzi kubera ko abantu benshi bari bazi Imana mu buryo butari bwo. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bugaragaza uburyo Yesu yakoraga umurimo we atajenjetse. Yahagarariye neza Ijambo ry'Imana n'ibikorwa byayo. Niba ukuri kutari ingenzi, kuki yaba yarakoze ibyo?

Yesu yabayeho mu buzima bugoye cyane, yangwa n'abayobozi b'idini. Ntabwo yitaweho n'abantu ndetse n'abigishwa be. Umwe mu bigishwa be yaramugambaniye, undi amwihakana gatatu kose. Yanyuze mu bigeregezo bikomeye maze apfira ku musaraba, yicwa n'abo yari yaraje gukiza.

`Ni mu buhe buryo bwiza ushobora gutekereza ku rukundo rw'Imana, nk'ururi hagati ya Yesu na Se, mu mibereho yawe?`
17 changes: 14 additions & 3 deletions src/kin/2024-04/11/07.md
Original file line number Diff line number Diff line change
@@ -1,7 +1,18 @@
---
title: Icyigisho
title: Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa
date: 13/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
Soma igitabo cyanditswe na Ellen G. White cyitwa _Uwifuzwa Ibihe byose_, ingingo ivuga ngo, "Ntimuhagarike Imitima Yanyu", p. 523- 537." Amagambo y'inyongera kuri Yohana 1, aboneka mu gitabo cyitwa The SDA Bible Commentary,vol.5, pp. 911-919.

Bagaragaza uwo Yesu ari we, abamurwanya bamuvugaga bashingiye ku mitekerereze ya kimuntu "Nk'abantu" (Yohana 8:15). Ibyo ni bibi cyane kurusha "guca imanza ushingiye ku bigaragara gusa"(Yohana 7:24). Aha bashingiraga kubyo abantu bashingiraho, inyokomuntu yacumuye, badashingiye kuri Mwuka Wera (Soma Yohana 3:3-7). Babonye "umubiri we" nk'uko wari uri, ariko ntabwo bigeze batekereza ko ashobora kuba Jambo wagizwe umuntu (Yohana 1:14). Kureba Yesu batyo ni ukumureba bashingiye ku mirebere y'isi (2 Abakorinto 5:16).

"Umufasha hano yiswe "Umwuka w'ukuri." Umurimo we ni ukugaragaza no gukomeza ukuri. Ubwa mbere aba mu mutima nka Mwuka w'ukuri, maze akaba Umujyanama. Haboneka ituze n'amahoro mu kuri, ariko nta mahoro cyangwa ituze bishobora kuboneka mu binyoma. Inyigisho hamwe n'imigenzo by'ibinyoma ni byo Satani akoresha kugira ngo yigarurire intekerezo z'abantu. Satani ayobora abantu mu nzira zigoramye, bityo akagoreka n'ingeso zabo. Ariko binyuze mu ijambo ry'Imana, Mwuka Wera avugana n'imitima yacu, maze akatwemeza ukuri. Kandi agaragaza ibinyoma maze akabyigiza kure y'intekerezo zacu. Binyuze muri Mwuka w'ukuri ukorera mu Ijambo ry'Imana, Kristo yiyegereza abo yatoranije."- Ellen G. White, _Uwifuzwa Ibihe Byose_, p. 529.

**IBIBAZO:**

`Ubugingo buhoraho ni ukumenya Imana (Yohana 17:3). Kumenya Imana bisobanuye iki, mu buryo butandukanye no kumenya ukuri kuyerekeyeho gusa, ni ukuvuga, kumenya ko ifite ubushobozi cyangwa ifite urukundo cyangwa ko ari Imana y'ubutabera? Hagize umuntu ukubaza ati, "Mbese uzi Imana?" wamusubiza iki? Ni mu buhe buryo Yesu yaza mu gisubizo cyawe?`

`Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, aya magambo ya Yesu asonubanuye iki, "Ijambo ryawe ni ukuri"(Yohana 17:17)?`

`Yesu yarasenze ati, "Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi"(Yohana 17:15). Ni mu buhe buryo amahitamo yacu bwite agira ingaruka ku buryo iri sengesho rishobora kusubizwa mu mibereho yacu bwite?`
13 changes: 11 additions & 2 deletions src/kin/2024-04/11/inside-story.md
Original file line number Diff line number Diff line change
Expand Up @@ -3,5 +3,14 @@ title: Gahunda yo Kugarurira Icyacumi no Gutura Amaturo
date: 13/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
### Gukora Uharanira Guhesha Imana Icyubahiro

"Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n'imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge" (Umubwiriza 9:10).

Mu gihe kingana n'imyaka 50, umuntu aba amaze gukora amasaha 100,000. Nyamara ikibabaje ni uko abantu benshi bapfa kwihanganira akazi kabo. Nyamara umurimo washyizweho n'Imana iwuha abantu mbere yuko icyaha cyinjira mu isi. Itangiriro 2:15 haragira hati: "Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde." Ikintu cya mbere Imana yakoreye umuntu cyari ukumuha umurimo. Hatitawe ku byo abantu benshi bavuga, umurimo washyiriweho kuduhesha inyungu ahantu hatari icyaha mu ngobyi ya Edeni. Bityo, tugomba guhimbarisha Imana umurimo wacu binyuze mu kuba inyangamugayo, gukiranuka, ubuhamya bwiza, no guhora dukora uko dushoboye kose. Uru ni rwo rwari urufatiro rw'abantu bamwe na bamwe dusanga muri Bibiliya mu mirimo yabo ya buri munsi. Daniyeli yari azwi nk'intungane (Daniyeli 6:5), Yozefu yari azwi nk'inyangamugayo ndetse n'umukiranutsi (Itangiriro 39:21-23), kandi Yakobo yari azwiho kuba yarakoze imyaka 20 akorera sebukwe Labani, imyaka irenze iyo twari tumwitezeho (Itangiriro 31:38-40). Izo ni ingero nziza zo muri Bibiliya dukwiriye gukurikiza. Nyamara, imyitwarire yitezwe ku mu Kristo mu murimo we ni ugukora buri kintu cyose agamije guhimbaza Imana. Umuhimbyi w'indirimbo w'Umudage witwa Jahann Sebastian Bach yanditse indirimbo nyinshi zikoreshwa muri gahunda z'itorero. Kuri buri mutwe wa buri ndirimbo ye, yakundaga kwandikaho amagambo agira ati 'Yesu, mfasha', maze ku musozo wa buri ndirimbo akandika amagambo agira ati 'Kubw'icyubahio cy'Imana gusa.' Ayo magambo yandikaga ku ntangiriro ndetse no ku musozo wa buri ndirimbo yagaragazaga ko Bach yishingikirije ku Mana mu gihe cy'ubuhanzi bwe bwaje kuvamo indirimbo nyinshi kandi zikora ku mitima y'abantu benshi.

><p>ICYO DUHAMAGARIRWA:</p> > Byagenda bite mu ntangiriro za buri munsi tugiye tugirana isezerano na Kristo, tukamusaba kuduherekeza mu mirimo yacu ya buri munsi, tukizera ubuyobozi bwe bwo gukemura ibibazo ndetse no gutsinda ingorane zifitanye isano n'umurimo? Kandi byagenda bite, ku mpera za buri munsi, tugiye tuvuga tuti: "Ibyiza byose nakoze uyu munsi, ndizera ko ari ibyo guhesha Imana icyubahiro?" Imana ikubashishe kuyihesha icyubahiro binyuze mu murimo wawe.
**IMANA MBERE YA BYOSE!**

**DUSENGE:**
13 changes: 11 additions & 2 deletions src/kin/2024-04/12/01.md
Original file line number Diff line number Diff line change
Expand Up @@ -3,5 +3,14 @@ title: "Igihe Cyo Guhabwa Ikuzo: Umusaraba n'Umuzuko"
date: 14/12/2024
---

### Turacyari gukora aya migisho
<center>Muze kugaruka nyuma, Murakoze kwihangana.</center>
### Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
Yohana 18:33-19:5; Yohana 19:17-22; Yohana 19:25-27; Luka 2:34,35; Yohana 20:1-18; 1 Abakorinto 15:12-20.

> <p>Icyo kwibukwa:</P>
> "Pilato aramubaza ati, 'Noneho ga uri umwami?' Yesu aramusubiza ati, 'Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw'ukuri wese yumva ijwi ryanjye" (Yohana 18:37).
Kubambwa kwa Yesu no kuzuka kwe ni byo bigize ipfundo ry'Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Yohana. Ibice 10 bibanza bivuga ibyabaye mu myaka itatu n'igice, nyamara kuva ku gice cya 11 kugeza ku gice cya 20 havuga ibyabaye mu gihe cyenda kungana n'icyumweru kimwe kugeza kuri bibiri.

Abanditsi bane b'Ubutumwa bwiza bavuga ku rupfu rwa Yesu mu buryo butandukanye. Nubwo bose bavuga inkuru zuzuzanya, buri mwanditsi yibanda ku ngingo z'ingenzi zishimangira insanganyamatsiko ye y'Ubutumwa bwiza. Matayo yibanda ku gusohora kw'Ibyanditswe byera; Mariko yibanda ku isano iri hagati y'umubatizo wa Yesu ndetse n'umusaraba; Luka yibanda ku musaraba nko gukira ndetse n'agakiza (inkuru y'igisambo ku musaraba).

Ariko Yohana we agaragaza umusaraba nko kwimikwa kwa Yesu, by'umwihariko bishingiye ku gitekerezo cy'igihe, kivugwa incuro nyinshi muri icyo gitabo (Yohana 7:30, Yohana 8:20, Yohana 12:27). Iki gitekerezo cyo kwimikwa ni uburyo bwo gushinyagurira Yesu kuko kubambwa ni cyo cyari igihano kibi cyane kandi gikojeje isoni kurusha ibindi byose mu muco w' Abaroma. Iri tandukaniro rigaragaza ibintu bibiri bihabanye Yohana akoresha: Yesu yapfuye mu buryo bukojeje isoni, ariko nanone urupfu rwe ni ukwimikwa mu buryo bw'icyubahiro nk'Umukiza.
Loading

0 comments on commit fe35852

Please sign in to comment.